KUGERAGEZA GUHIRIKA IMANA INSHURO ESHATU

Bikozwe na Tony Alamo

Hari icyo bikubwiye kubona Satani yarashutse isi yose? Inshuro zigera kuri eshatu, yarabikoze ku mugaragaro yarahagurutse ngo asimbure Imana n’Ubwami bw’Imana. Ebyiri mu nshuro ze  zapfuye ubusa mu buryo buteye agahinda, kandi n’iyi nshuro ya gatatu arimo kugerageza kuri ino saha nayo izapfa ubusa vuba aha.

Ukugerageza guhirika Imana kwa mbere kwa Satani kwabereye mu busitani bwa Edeni, ubwo Satani yabazaga Eva ngo “ni ukuri koko Imana yaravuze?” Itang 3:1-3 handitswe ngo, “Inzoka [Satani] yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye.” Ibaza uwo mugore iti “ni ukuri koko Imana yaravuze ngo ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi?” uwo mugore [aho kuyirukana no kuyamagana] arayisubiza ati, imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti “ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.” Iyo Imana ivuze ngo “mutazapfa” Ntiba isobanura ko urupfu ari rugufi, ari ikintu gito, Iba isobanura ko urupfu ari urupfu rw’iteka ryose rw’ubugingo bw’umugabo cyangwa umugore, iteka ryose mu muriro w’Ikuzimu. Ukuri kw’ibi kugaragara mu byanditswe byera byo mu Isezerano rya Kera n’Irishya.1

Uwo mugore, kimwe n’abantu hafi ya bose bo mu isi, ntibajya barota na rimwe ko iyo wemeye ingingo za Satani, ko uba wikururira agahinda k’iteka ryose, Ikuzimu hadashira, bitera ishavu ryinshi ubugingo n’imitekerereze by’uwemeye izo ngingo. Ikuzimu hazahora hazamura umwotsi wo kubabazwa kwabo iteka ryose (Ibyah 14: 9-11). Abo baramya (batega amatwi) Satani, isi ye ishingiye kuri Leta imwe, n’isi ye ishingiye kuri kiriziya imwe (Gaturika) iherezo rya bo rizaba rimwe.2 Satani yaje mu ishusho y’inzoka, umushukanyi ukaze cyane nk’uko ari, yashutse Eva, ubu ari gushuka isi yose.3

Mu Byahishuwe 12:9, Satani agereranywa n’ikiyoka kinini, “Cya kiyoka kinini kiracibwa [mu ijuru], ari cyo ya nzoka ya kera yitwa umwanzi akaba na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose.” Satani yari abizi ko mu gushuka Eva, yari kuba ashyize isi yose mu kaga.4 Eva yabaye umwigisha wa mbere w’ibya Satani; yabaye ihene ya mbere. Kugirango ube ihene ya Satani, ntabwo ushobora kwemera Yesu, cyangwa ngo ube umwe mu ntumwa ze. Ntushobora kubaho mu buzima bwa KRISTO wabambwe, ahubwo urigenga ugakora byose bikunezeza. Ntushobora guhamya ibya KRISTO, We waje mu isi gukiza abanyabyaha, ahubwo ugomba kumuhakana.5

Ubwo Satani yabwiraga Eva ko mutazapha, ahubwo ko muzaba nk’IMANA, ngaho rya unagaburire n’umugabo wawe urwo rubuto, Eva yabikoze nkuko yabimubwiye, yigisha n’umugabo we. Amaso yabo yahise afunguka arabona (Itang 3:7). Bahita babona ko ari abanyabyaha, kandi ko bashutswe. Ubuyobozi bw’isi ubwo bwari bufitwe na Satani aho kuba ubwabo, kandi nta kintu na kimwe uretse kwizera mu rupfu n’izuka bizaza bya KRISTO  byashoboraga kongera kubagarura ku MANA.

Mu ntangiriro, Imana yahaye umugisha Adamu na Eva kurusha ibindi biremwa byose. Yabahaye kuyobora ibyaremwe byose bibaho, n’ikinyabuzima icyari cyo cyose. Itang 1:28 itubwira ko Imana yababwiye ngo, “mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo munyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.” Adamu na Eva bari bashinzwe isi yose n’ibiyirimo byose. Ubwo Satani yabashukaga, isi yose yaguye mu cyaha, mu nsi y’ubutegetsi bw’ikibi, nuko Imana ipanga umugambi wo gucungura isi mu kuza mu isi mu ishusho y’umuntu.6 IMANA yahindutse Umwana w’Umuntu. Yitanze ku bwacu, kugeza ubwo yitanze ngo apfire ku musaraba, bikurikirwa n’izuka RYE no kujyanwa mu Ijuru.7

Muri Yoh 3:16 handitswe ngo, “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wa yo w’ikinege kugirango umwizera wese [ntabwo ari Satani cyangwa undi muntu uwo ari we wese] atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Kugira ubugingo buhoraho bishoboka gusa iyo KRISTO, we MANA, Inzira, Ukuri, n’Ubugingo, abaye muri wowe nk’ubuzima bwawe (Yoh 14:6).8 Ntushobora kugira ubugingo buhoraho uvuga isengesho ry’abanyabyaha gusa. Ugomba no kuba intumwa. UWITEKA adutegeka kwikorera umusaraba wacu tukamukurikira (Luka 9:23-25).9 Kugira ngo tugire ubuzima buhoraho, nta na rimwe tugomba kumanuka tuva ku musaraba.10 Muyandi magambo, ntabwo dushobora gukora ibyaha ukundi.

Satani ni umwanzi watsinzwe.11 Ku ikubitiro, byasaga nkaho Satani yigaruriye isi burundu. Ariko kuri uyu munsi wa none, iyo twubashye KRISTO kandi tukareka burundu Satani, isi ye ishingiye kuri Leta imwe, n’idini rye rifite imigenzo ya satani riyobowe na Vatikani, ugutegeka kuzaba ukwacu muri KRISTO.12

Ukugerageza kwa kabiri k’umuntu ngo ahirike Imana n’ubwami bwa Yo mu Ijuru, byabereye i Babuloni. Rwose, byapfuye ubusa. Mu Itangiriro 11:1-9 herekana neza ko “Isi yose yari ifite ururimi rumwe n’amagambo amwe. Bagendaga barekeye iburasirazuba, babona ikibaya kiri mu gihugu cy’i Shinari, barahatura. Barabwirana bati  Mureke tubumbe amatafari tuyotse cyane.” Kandi bagiraga amatafari mu cyimbo cy’amabuye, bakayafatanyisha ibumba mu cyimbo cy’ibyondo. Baravuga bati, “mureke twiyubakira umudugudu n’inzu y’amatafari ndende, izagere ku ijuru. Kugira ngo twibonere izina rimenyekana, twe gutatanira gukwira mu isi yose.Uwiteka amanurwa no kureba umudugudu n’inzu ndende, abana b’abantu bubatse.”

Uwiteka aravuga ati “Dore aba ni ubwoko bumwe n’ururimi rumwe ibyo ni byo babanje gukora none ntakizabananira gukora bagishatse. Reka tumanuke tubahindurire ururimi rwabo, rubemo nyinshi zinyuranye, be kumvana [nk’uko Abademokarate n’abarepubulikani batumvikana ubu, nuko rero nta kintu cy’agaciro na kimwe cyiri gushyirwa mu bikorwa]. Uwiteka abatataniriza gukwira mu isi yose, barorera kubaka wa mudugudu. Ni cyo cyatumye witwa Babeli, kuko ariho Uwiteka yahinduriye ururimi rw’abo mu isi bose, rukavamo nyinshi zinyuranye, kandi ari ho yabatatanirije gukwira mu isi yose.”

Ukugerageza kwa Gatatu ari nako kwa Nyuma kwa Satani ngo ihirike Imana n’Ubwami bwa Yo kuri kuba muri uyu mwanya wa none. Abantu bamwe bari kwishuka bavuga ko ibintu biri kugaragara biguruka mu kirere bitazwi (UFOs) ari ibiva ku yindi mibumbe, ariko ibi ntabwo ari byo. Ibi bintu bitazwi ntabwo biva ku yindi mibumbe; bituruka mu Ijuru. Impamvu mbizi, ni uko ubwo njye na Susie twarimo tujya i Las Vegas gushyingirwa, twari mu muhanda mugari uri hagati ya Los Angeles na Las Vegas hari mu ijoro hagati. Hari hijimye ubwo Susie, wari utwaye yamfataga akaboko kanjye k’ibumoso akambwira ngo, “Tony, reka dusenge IMANA muri aka kanya, maze tubaze IMANA niba ari ibintu bitazwi biva kuyindi migabane, reka tubibone.” Ni mpamo ko iyo biba ari abiva kuyindi mibumbe bitari kumva amasengesho yacu twasengaga IMANA, ntanubwo byari gusubiza amasengesho yacu ako kanya. Ako kanya, agatsiko kanini nka k’indege k’ibyo biremwa bitazwi byahise biza bigenda ku kirahure cyacu. Byaratwegereye cyane ku buryo natekereje ko byari bigiye kutugwaho. IMANA yahise isubiza isengesho ryacu ako kanya. Ubwo IMANA yasubizaga isengesho ryacu ako kanya, ukwizera kwanjye mu MANA no gusubiza amasengesho KWAYO byarakomejwe.

Ibi bintu bisa n’indege zimeze nk’uruziga bivugwa kenshi muri Bibiliya.13 Ni imbaraga zo mu kirere zizewe z’abamarayika b’IMANA bari kugenzura ububi bukabije bw’isi ya none, zibanziriza ko IMANA irimbura ikibi kiri hano ku isi ubwo KRISTO azaba agarutse. IMANA yohereza abamarayika muri iki gihe kigufi cy’amakuba (ubu turi mu gihe kigufi cy’amakuba). Abamarayika baha IMANA raporo, hanyuma IMANA ikohereza Abamarayika basenya, gusenya uduce tubi tumwe na tumwe tw’isi.14 Idusenyesha ibyorezo bikaze (Indwara), inzara, imyuzure, imitingito, imiyaga ikaze, n’ibindi byinshi.

Igice kini cy’abantu ku isi bibwira ko bazarusha IMANA ubwenge. Bibagiwe ibyahise, aho IMANA yaburijemo kugerageza kwa bo. Satani yabwiye Eva ko atazapfa, ahubwo ko “azaba nk’Imana.” Ariko yarabeshyaga. Ibi turabizi kuko Eva n’umugabo we bombi bapfuye. Kandi na none, Nimurodi n’abantu bo ku isi ntabwo bigeze babona umunara wabo wuzura, ntanubwo kandi bigeze bubaka umudugudu wabo mu Ijuru. Ntibyigeze bibaho na gato.

Na none, igice kinini cy’abantu ku isi bakoresheje amamiliyari y’amadolari, kandi baracyashaka gukoresha amatiliyali y’amadolari nanone, ngo bajyane umuntu ku wundi mubumbe, undi mubumbe batekereza ko ufite ibisa n’ibiri ku mubumbe w’isi. Ariko nta mubumbe ubifite.Isi yashyutswe itegerezanyije umutima uhagaze ubu busazi ngo bubeho. Bizeye inyigisho y’ibinyoma ishingiyeKuri Leta imwe na kiriziya y’Umwanzi, byose biyobowe na Satani, IMANA itubwira ko izashuka isi yose muri iyi minsi ya nyuma (Ibyah 12:9). IMANA yaravuze ngo Kiriziya y’isi yose ya Satani, iyobora isi imwe ishingiye kuri Leta imwe, izaba iri mu mugi w’imisozi irindwi (ni byo koko, iyi ni Roma, Vatikani, na Loni).15 niba utaziko Vatikani ari wo uwo mugi, icyo wakora ni uko wajya kuri sosiyete ishinzwe ingendo maze ukaka itike ijya mu mugi w’imisozi irindwi. Bazaguha itike ijya i Roma, mu Butaliyani. Na none iyi niyo Roma iyobora Loni mu buryo bwa Satani, ikaba ari isi ishingiye kuri Leta imwe. Na none yitwa “Itegeko rishya rigenga isi (the new world order) n “icyicaro cya Satani” (Ibyah 2:13).IJAMBO RY’IMANA, biciye mu bamarayika bafite ibyago birindwi n’abandi bamarayika, bazasenya isi vuba aha (n’abandi bantu babi bose).16

Ibyah 17:1-6, 8 haravuga ngo, “Nuko haza umwe muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi [izi nzabya zuzuye ibyago birindwi bya nyuma bitwawe na bimwe bitazwi bivuye ku wundi mugabane (UFOs), akaba mu byukuri ari ibintu bizwi biguruka (IFOs).  Dushobora kumenya ibi bizwi biguruka (IFOs) tumenya Imana n’IJAMBO rya YO. IMANA ni IJAMBO (Yohana 1:1, Ibyah 19:13)], arambwira ati [uyu mu marayika arambwira, Yohana],  ngwino nkwereke iteka maraya ukomeye azacirwaho [Kiriziya Gaturika y’i Roma, Vatikani], yicara ku mazi menshi cyane [ibihugu byose byo ku isi yose]: ni we abami bo mu isi bose [abakuru ba guverinoma bose, n’abacamanza b’i Vatikani, n’abashinjacyaha bose b’i Vatikanib]asambanaga na we i [cyaha icyo aricyo cyose, gutoteza, no gukatira ibihano abere (Abantu b’IMANA)],abari mu isi bagasinda inzoga aribwo busambanyi bwe. [Ibi bisobanura ibyo bita  gutunganya neza za politiki (nk’ugushyingirwa kw’abahuje ibitsina, ubutinganyi), kurwanya Abayahudi, kurwanya Ubukristo, kugira inyota yo kumena amaraso, kwica, ubujura, n’ibindi byose bitandukanye n’IMANA ndetse n’IJAMBO rya YO.]

“Hanyuma anjyana [Yohana] mu butayu [Isi] ndi mu MWUKA: mbona umugore yicaye ku nyamaswa itukura [Umugore ni Vatikani, idini rimwe ry’isi, inyamaswa itukura ni LONI yo kinyabiziga cya Vatikani. Ufata umwanya we kugira ngo asenye imirimo n’abantu by’IMANA akoresheje amategekoye yitwa amategeko ya kanoni (Canon Law). Ni we (Vatikani)], yuzuye amazina yo gutuka Imana [urugero, iyo umuntu ugengwa na Dayimoni ababajwe n’IJAMBO ry’IMANA, Vatikani hamwe n’isi ya yo ishingiye kuri Leta imwe babigira icyaha  kuvuga IMANA mu mashuri rusange, mu nkiko, amahuriro rusange ya politiki, inzibutso, n’ahandi hantu hose hahurirwa na bantu benshi hazwi ku isi. Kandi kubera ko inzego hafi ya zose za Kiriziya Gaturika y’i Roma zirimo abasambana bahuje ibitsina, bakoze itegeko rishya, ko kurwanya ubutinganyi ari  icyaha gikomeye (icyaha cy’urwango). Kugira imyumvire nk’iyi, ugomba kuba warashyizweho ikimenyetso cy’inyamaswa mu gahanga kawe (Ibyah 14:9-11). Iki ni icyaha kibi cyane mu by’umwuka wera.], ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi [ibi bitubwira ko isi iyobowe na Leta imwe igizwe n’amaguverinoma menshi yibumbiye hamwe nka Leta imwe. Bose batekereza kimwe, bose bakirana ubuhumyi ibya aribyo byose Satani avuze (Ibyah 17:12-15). Umwanzi abihinduramo gukunda igihugu iyo wakiriye neza ikintu cyose avuze, akabihinduramo kwanga igihugu iyo utakiriye neza ibyo avuze byose.]

“Uwo mugore yari yambaye umwenda w’umuhengeri (move) n’uwumuhemba (ibara ritukura) [aya ni amabara ya Kiriziya ya Gaturika y’i Roma ikoresha cyane]. Yari arimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita [Amafaranga yose yakusanyijwe mu buryo butemewe n’ amategeko n’ikigo gishinzwe imisoro y’imbere mu gihugu ni aya Vatikani. Bafite amamiriyari y’amadolari yo bapfusha ubusa.], mu ntoki ze yari afite igikombe cy’izahabu cyuzuye ibiriza n’imyanda y’ubusambanyi bwe [Vatikani, ikaba kandi ikicaro cya Satani, ishyigikiye ibyaha byose bibera mu isi, no mu isi y’abapfu.] Mu ruhanga rwe hari izina ryanditswe ngo AMAYOBERA, BABULONI IKOMEYE, NYINA W’ABAMARAYA, KANDI  NYINA W’IBIZIRA BYO MU ISI. [Interuro yanditse mu gahanga ke’ mu buryo bworoshye isobanuye ko imitekerereze ye yajandamye mu kibi cya Satani].

“Mbona ko uwo mugore asinze amaraso y’abera [Vatikani ya Satani irazwi cyane muguteza imeneka ry’amaraso ku isi, harimo gukuramo inda, Jenoside yakorewe abayahudi, iyicwa rubozo ry’Abesipanyoro, n’intambara zose zabayeho ku isi], n’amaraso y’abahowe YESU [Umumarayika w’IMANA ibi yabibwiye Yohana]: hanyuma mubonye [Vatikani],… maze abari mu isi, amazina yabo atanditswe mu gitabo cy’ubugingo, uhereye ku kuremwa kw’isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikaba ari “inyamaswa yahozeho” yari Rome mbere y’uko isenyuka, none ubu Satani yarongeye yubaka Roma iyubakishije umwuka Wa Satani, wakuze cyane ugahinduka amakuba menshi.

Iyo mvuze ugutotezwa n’iteshamutwe itorero ryanjye ryahuye na ryo mu myaka mirongo itanu ishize, ntabwo mbamvuga kwinuba cyangwa gushaka kugirirwa impuhwe, ahubwo ni ukwereka buri wese ku buryo bugaragara ukuntu byoroshye kwihanganira ibibi by’idini ry’ikinyoma n’ubuyobe bubi, kiliziya Gaturika y’i Roma, kuko IMANA yampaye guhishurirwa. Iyo guhishurirwa kudahari abantu bararimbuka (Imigani 29:18). Turishima iyo dutotejwe tuzira Yesu. Byasaba kwandika ibitabo byinshi kugira ngo mbabwire gusa kumwe mu gutotezwa twakorewe. IMANA yambwiye ko nagombaga gukomera cyane mu mwuka inshuro zikubye miliyoni 100 kurusha yewe n’igiti cy’umwela cyaguye hasi hanze y’urusengero rwanjye nyuma ho iminota 15 ubwo nari maze kubwira iteraniro ibyo IMANA yari yambwiye.17 “Muzahirwa abantu ni babanga bakabaha akato, bakabatuka, bakanegura izina ryanyu, nk’aho ari ribi, bakabahora Umwana w’umuntu. Uwo munsi muzishime mwiterere hejuru, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko basekuruza babo ari ko bagenje abahanuzi” (Luka 6:22-23).

Mbibabwiriye imbere y’IMANA n’imbere y’abatuye isi bose ko ibyo abantu bita ibitazwi bivuye ku yindi mibumbe (UFOs) atari ibivuye ku yindi mibumbe koko, ahubwo ni Abamarayika bo mu Ijuru. Mbirahije ubugingo bwanjye. Abo bababwira ibindi ni abayoboke ba shitani bashutswe na yo, kimwe na Eva, n’abantu b’I Babuloni, kimwe na LONI, kandi bazabajyana mu kuzimu hamwe na bo. Ikiremwa muntu nta na rimwe kizigera gifata umwanya w’IMANA. Ikiremwa muntu byarakinaniye mu bihe byashize, kandi bizahora bikinanira.

YESU KRISTO ni IJAMBO ry’IMANA. Izere IJAMBO ry’IMANA (YESU KRISTO) urakira ubwawe (Acts 16:31). Kugira ngo wakire KRISTO, IJAMBO ry’IMANA, vuga iri sengesho:

IMANA irashaka ko ubwira abandi ko bijyanye no gukizwa kwawe. Ushobora kuba umwe mubatanga inyandiko zanditswe na Tony Alamo. Tuzabikoherereza ku buntu. Duhamagare cyangwa utwandikire Kuri email ku bindi bisobanuro. Sangiza ubu butumwa n’undi wese.

Prayer

Mwami  wanjye kandi Mana yanjye, girira imbabazi ubugingo  bwanjye, jye munyabyaha.1 Nizera ko YESU KRISTO ari Umwana w’Imana nzima.2 Nemera ko Yapfiriye ku musaraba kandi akamena amaraso ye y’agaciro gakomeye kugira ngo ngirirwe imbabazi z’ibyaha  byanjye byose.3 Nemera ko Imana yazuye YESU mu bapfuye ku bw’imbaraga z’UMWUKA WERA,4 kandi Akaba yicaye iburyo bw’Imana ubu muri aka kanya akaba arikumva ukwicuza  kwanjye n’iri sengesho.5 Nkinguye umuryango w`umutima wanjye, kandi ndagutumiye mu mutima  wanjye, MWAMI YESU.6 Oza ibyaha byanjye byose binuka mu maraso y’agaciro gakomeye wamenye ku musaraba i Kaluvariyo mu cyimbo cyanjye.7 Ntuzanyirukana, MWAMI YESU; Urambabarira ibyaha byanjye urokore ubugingo  bwanjye. Ndabizi kuko IJAMBO RYAWE, Bibiliya irabivuga.8 IJAMBO RYAWE rivuga ko ntawe Uzasubiza inyuma, nanjye ndimo.9 Bityo, nziko wanyumvishe, kandi nzi ko Wansubije, kandi nzi ko narokowe.10 Kandi ndagushimiye, MWAMI YESU, ko warokoye ubugingo bwanjye, kubw’ibyo nzerekana amashimwe yanjye nkora nk’uko Utegeka kandi nzibukira kongera gukora ibyaha ukundi.11

Nyuma y’agakiza, YESU atubwira kubatizwa, tukibizwa wese mu mazi, mu izina rya Data, n’iry’Umwana, n’UMWUKA WERA.12 Tukigana ubushishozi Bibiliya yera, tukanakora ibyo ivuga.13

Umwami ashaka ko ubwira abandi iby’ugukizwa kwawe. Ushobora kuba ukwirakwiza inyigisho z’ijambo ry’Imana rya Pasitoro Tony Alamo. Tuzakoherereza inyigisho ku buntu. Duhamagare cyangwa utwandikire kuri aderesi emeyiri ku bindi bisobanuro. Sangiza ubu butumwa abandi.

KRISTO n’ IMANA DATA  ubu baba muri wowe binyuze mu mwuka wera. Hari uburyo ushobora kwakira  kamere yuzuye ntagatifu y IMANA muri wowe. Uko kamere ntagatifu y’IMANA  irushaho kuba muri wowe, niko uzajya urushaho guhagarara ukarwanya ibishuko byanjyanye miliyoni nyinshi z’abakristo kure y’ agakiza. Sengerea umubatizo mu MWUKA WERA. Ku mabwiriza yuko bakira umubatizo mu MWUKA WERA no kwakira birushijeho kamere y` Imana, wasaba inyandiko zacu cyangwa ugahamagara. Kuko umuntu utejejwe atazabona IMANA (Abaheburayo 12:14). 

Niba ushaka ko isi ikizwa, nk’uko YESU abitegeka, mwikwima Imana umugabane wa kimwe mu icumi cyangwa amaturo. IMANA iravuga ngo “Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti Twakwimye iki? Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo, muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose [isi yose] uko mungana mwanyimye ibyanjye. Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mu bishyire mu bubiko, inzu YANJYE [ubugingo bwarokowe] ibemo ibyo kurya [ibiryo by’umwuka]. Ngaho nimubingeragereshe, niko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomerera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza. Nzahana indyanyi nyibahora, ntizarimbura imyaka yo ku butaka bwanyu, kandi n’umuzabibu wanyu ntuzaragarika imbuto mu murima igihe cyawo kitaragera. Niko Uwiteka Nyiringabo avuga. Kandi amahanga yose azabita abanyamahirwe, kuko muzaba igihugu kinezeza. Niko Uwiteka Nyiringabo avuga” (Malaki 3:8-12).


Kinyarwanda Alamo Literature

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa inyigisho ku zindi ngingo waba wifuza tugane.

Tony Alamo, World Pastor
Tony Alamo Christian Ministries Worldwide
P. O. Box 2948
Hollywood, CA 90078

Amasengesho akorwa amasaha makumyabiri n’ane n’umurongo ufunguye umunsi wose kubifuza ibindi bisobanuro: (661) 252-5686
Fax (661) 252-4362

Itorero rya Tony Alamo ku isi yose ritanga ahantu ho kuba ufite ibikenewe byose mu buzima ku  bantu bose bari muri Leta Zunze Ubumwe za  Amerika bifuza mu by’ukuri gukorera Umwami n’umutima wa bo wose, ubugingo,intekerezo n’imbaraga  byabo.

Amateraniro aba buri mugoroba saa 8 z’umugoroba. Ku cyumweru ni 3 z’umugoroba & 8 z’umugoroba, ku rusengero rwa Los Angeles.13136 Sierra Hwy., Santa Clarita, CA 91390, +1(661) 251-9424.

Ni Ubuntu mu kujya cyangwa kuva mu materaniro bitangirwa mu mfuruka za Hollywood Blvd. & Highland Ave.,Hollywood,CA, buri munsi saa 6:30 z’umugoroba, ku cyumweru saa 1:30 z’umugoroba &6:30 z’umugoroba.

Buri kuwa Kabiri saa 8 za nimugoroba mu mujyi wa New York no mu bindi bice mu masaha ya ni mugoroba tugira amateraniro, hamagara kuri +1(908) 937-5723 uhabwe ibisobanuro birambuye. NYUMA YA BURI TERANIRO DUSANGIRA IFUNGURO.

Mapemphero amachitika mu Mzinda wa New York Lachiwiri lili lonse nthawi ya 8 Koloko usiku ndi madera ena usiku okhaokha. Chonde imbani foni kuti mumve zambiri: +1 (908) 937-5723. ZAKUDYA ZIMAGAWIDWA PA MAPETO PA MAPEMPHERO ALI WONSE

Saba Igitabo cya Pasitoro Toni Alamo kitwa Mesiya, kikwereka CHRISTO.
Uhereye mu Isezerano rya Kera byahishuwe mu buhanuzi bugera kuri 333.

Ba umukozi mu murima isarurirwamo ubugingo, bikore ukwirakwiza inyigisho za Pasitori Tony Alamo.

Inyandiko zacu zose n’ubutumwa bw’amajwi bitangirwa Ubuntu, harimo no kubyohereza mu bwato. Niba hari uhirahiye ashaka kuzikwishyuza, duhamagare kuri +1(661) 252-5686 (ihamagarwa ku buntu).

IYI NYANDIKO IFITE UMUGAMBI W’UKURI W’AGAKIZA (IBYAK 4:12).
WIYIJUGUNYA, YIHE UNDI MUNTU.

Ku bari mu bindi bihugu, turabashishikariza gushyira iyi nyandiko mu rurimi  rwanyu. Igihe mwongeye kuzisohora, ntimukibagirwe gushyiraho ibijyanye n’iby’ umutungo bwite mu by’ubwenge kandi mu kazandikisha:

© Copyright August 2014, 2016 All rights reserved World Pastor Tony Alamo ® Registered August 2014, 2016
KINYARWANDA—VOLUME 20100—THREE UNSUCCESSFUL ATTEMPTS TO OVERTHROW GOD


footnotes:

1. Zab. 9:17, Yes. 5:11-15, 33:10-14, 66:24, Mat. 3:12, 5:29, 7:13, 8:11-12, 10:28, 13:38-42, 47-50, 18:6-9, 22:8-13, 25:31, 41-46, Mar. 9:42-48, Luka. 3:17, 16:19-26, 2 Abates. 1:7-9, 2 Pet. 2:1-9, Yuda. 5-7, Ibyah. 14:9-11, 19:20, 20:15, 21:8, 27 return

2. Ibyah. 13:1-8, 14:8-11, 17:1-15, 18:1-8 return

3. Itang. 3:1-6, Yes. 14:9-17, Mat. 24:11-12, 24, 2 Abakor. 4:3-4, 11:13-15, 2 Abates. 2:3-12, 2 Tim. 3:13, Ibyah. 13:1-8, 11-18, 16:13-14, 17:1-2, 8, 18:2-3, 23 17:8, 19:19-21, 20:1-3, 7-10 return

4. Rom. 5:12-21, 1 Kor. 15:20-22 return

5. Mat. 20:28, 26:28, Yoh. 1:29, 3:14-17, 6:51, 10:11-18, 11:49-52, Ibyak. 5:30-31, 20:28, 26:23, Rom. 5:6-11, 1 Kor. 15:3-4, Gal. 1:3-4, 2:20, 4:4-5, Ef. 5:2, 1Tes. 1:10, 5:9-10, 1 Tim. 2:5-6, Tito. 2:13-14, Heb. 2:9-10 return

6. Yoh. 1:4-13, 12:46, Rom. 5:6-21, Gal. 4:4-5, Heb. 2:14-18 return

7. Mat. 16:21, 20:17-19, 26:31-57, 28:1-10, 16-20, Mar.10:32-34, Luka. 9:23, Yoh. 10:7-18, Ibyak. 1:1-11, Gal. 2:20, Fili. 2:5-11, Heb. 12:1-3, 1 Yoh. 3:16 return

8. Ezek. 36:27, Yoh. 14:15-20, 23, 26, 15:3-7, 17:21-23, 26, Rom. 8:10-11, 12:1-2, 1 Kor. 3:9, 16-17, 2 Kor. 6:16-18, Gal. 2:20, Ef. 2:10-22, 3:16-21, Fili. 2:13, Kolo. 1:27-29, 2 Tim. 1:14, 1 Yoh 3:24, 4:4, Ibyah. 3:19-21 return

9. Mat. 16:24-26, Mar. 10:17-30, Luka. 9:59-62, 14:26-27, 33, Yoh. 12:24-26, Rom. 8:1-14, 35-37, 12:1-2, 1 Kor. 9:26-27, 2 Kor. 5:9-21, 6:1-10, Gal. 5:16-17, 24, Fili. 3:7-9, Kolo. 3:5-17, 2 Tim. 2:4, Tito 2:12, Heb. 11:8-26, 1 Pet. 4:1-2, Ibyah. 12:10-11 return

10. Mat. 10:22, 24:13, Ibyak. 14:22, Rom. 11:22, Kolo. 1:22-23, 1 Tim. 4:16, 2 Tim. 2:1-3, 3:13-17, 4:5, Yak. 2:17-26, 5:10-11, 1 Yoh. 2:24-25 return

11. Yes. 14: 9-20, Ezek. 28:11-19, Yoh. 12:31, 2 Tes. 2:3-10, Heb. 2:14, 1 Yoh.2:13-14, 3:8, 4:4, Ibyah. 1:18, 12:3-4, 9-12, 20:1-3, 7-10 return

12. 2 Kor. 6:14-18, Ibyah. 18:1-5 return

13. Zab. 68:17, Ezek. 1:1-24, 3:12-13, igice. 10, 11:14-25, Dan. 7:7-9 return

14. Itang. 19:1-25, 2 Sam. 24:1-17, 2 Abami. 19:35, 2 Ngoma. 32:19-22, Zab. 78:49, Mat. 13:41-42, Ibyak. 12:23, 2 Tes. 1:7-9, Ibyah. igice. 8, 9:1-5, 13-15, 14:8-11, 15-20, 15:1, Umutwe. 16, 18:1-2, 21, 19:17-21, 20:1-3, 21:9 return

15. Dan. 2:40, 7:19-25, Ibyah. 13:1-8, 14:8, ibice. 17, 18 return

16. Ibyah. 8:7-12, 9:1-11, 15, 14:14-20, 16:2-4, 8-12, 17-21 return

17. Soma igitabo cyitwa “The Tree,” icapiro rya. 6500, n’ikindi kitwa “The Most Powerful Position in the Whole Universe,” icapiro rya 19700 return


Prayer footnotes:

1. Zab 51:5, Rom 3:10-12, 23   return

2. Mat 26:63-64, 27:54, Luka 1:30-33, Yoh 9:35-37, Rom 1:3-4     return

3. Ibyak 4:12, 20:28, Rom 3:25, 1 Yoh 1:7, Ibyah 5:9      return

4. Zab 16:9-10, Mat 28:5-7, Mar 16:9, 12, 14, Yoh 2:19, 21, 10:17-18, 11:25, Ibyak 2:24, 3:15, Rom 8:11, 1 Kor 15:3-7      return

5. Luka 22:69, Mach. 2:25-36, Aheb. 10:12-13   return

6. 1 Kor 3:16, Ibyah 3:20    return

7. Fes 2:13-22, Heb 9:22, 13:12, 20-21, 1 Yoh 1:7, Ibyah 1:5, 7:14     return

8. Mat 26:28, Ibyak 2:21, 4:12, Fes 1:7, Kolo 1:14    return

9. Mat 21:22, Yoh 6:35, 37-40, Rom 10:13   return

10. Heb 11:6   return

11. Yoh 5:14, 8:11, Rom 6:4, 1 Kor 15:10, Ibyah 7:14, 22:14   return

12. Mat 28:18-20, Yoh 3:5, Ibyak 2:38, 19:3-5  return

13. Guteg 4:29, 13:4, 26:16, Yos 1:8, 22:5, 2 Tim 2:15, 3:14-17, Yak 1:22-25, Ibyah 3:18 return