Ubuhamya bwa TONY ALAMO Amagufwa Yumye

Bikozwe na Tony Alamo

Umuhanuzi wo mu gihe cy’Isezerano rya Kera, Ezekiyeli, yeretswe n’Imana. Abona ikibaya cyuzuye amagufwa yumye, bishushanya urupfu mu by’umwuka rw’igihugu cya Isiraheli n’isi. Uku kwerekwa kwari imbuzi y’ukuza kwa mbere kwa Kristo, Ubutumwa Bwe bwiza  n’impinduka za bwo, umuzuko wa mbere w’abo bose abemera “Ijambo ry’Uwiteka”1 bava mu rupfu binjira mu bugingo buhoraho.

Imana ibwira  Ezekiyeli iti, “Mwana w’umuntu, mbese aya magufwa yabasha gusubira  kubaho?” (ayo yapfuye mu buryo bw’umwuka yakongera kubaho?) Ezekiyeli arasubiza ati, “Mwami, Uwiteka, ni wowe wayaremye,  ni wowe ubizi”2  Imana irongera ibwira umuhanuzi, iti, “Hanurira aya magufwa maze uyabwire uti yemwe mwa magufwa yumye mwe, ni mwumve ijambo ry’Uwiteka.  Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho.”3

Isiraheli nk’igihugu yari izi ko itakiriho habe na mba.4 Kuri uyu munsi bari bihebye kandi baratatanye. Ariko Imana yabwiye Ezekiyeli ko Izubaka ikindi  gihugu gikomeye kurusha Isiraheli ya mbere, kitari guhagarika gukora ibyaha. Isiraheli ya kabiri izaba ari iy’abantu baturutse mu mahanga yose y’isi,5 abasigaye batoranyijwe bo mu Bayuda n’umubare munini utabarika w’abandi batari Abayisiraheli bahinduwe ishami ry’Umuzabibu w’Ukuri (Kristo).6  Kizaba igihugu, igihugu gikomeye kandi cyera cy’abantu bakuwe mu buzima bw’urupfu rw’icyaha bashiyrwa mu buzima buhoraho.7 Ntibazongera kwitandukanya n’Imana ukundi. Uku kwabaye ukuzuka kwa mbere gukomoka ku bubasha bw’ukuzuka kwa Kristo.8

Mu 1964, mbere y’umuzuko wanjye muri Kristo, jyewe, Bernie Hoffman, uzwi  no ku izina rya Tony Alamo, nari nzwiho gukora ibyaha cyane no kutamenya Imana. Ntabwo narinzi ko Imana ibaho. Ijambo ry’Imana kuri jye ryari amahamba n’inkuru mpimbano, bityo sinumvaga ukuntu abantu bashobora kwemera Imana cyangwa Umwana wa Yo. Sinashoboraga kwemera abo bavuga ko bemera Imana, kuko kuri njye bari indyarya. Bakoraga ibyaha nka njye, cyangwa bakandusha no kubikora. Ndabizi kuko namaranaga na bo igihe kinini. Twese twari itsinda ry’abapfu, amagufwa yumye. Nagiraga umujinya iyo umuntu yashakaga kumpindura ngo angire umukristo, kuko kuri jye Bibiliya yari iyo kuntera umwanya. Ubuzima nabagamo ntabwo bwampaga umwanya wo guta mu mikino cyangwa ku  nkuru z’ibitarabayeho. 

Nafatwaga nka nimero ya 1 mu bijyanye no kwamamaza. Nari nshinzwe guteza imbere ku buryo bwa gihanga umwuga w’ abahanzi n’abakinnyi ba ma filimi bazwi cyane ku isi, ndetse no kwamamaza ibikoresho byinshi bikoreshwa mu ngo.  Inzozi mbi cyane kuri jye rero, yabaye iyampinduye, maze nkwirakwiza mu nkengero z’imihanda utwandiko duto tw’Ijambo ry’Imana tuvuga kuri  Yesu, nibera mu butumwa mu duce tugizwe n’akajagari, nigisha Ijambo ry’Imana, ari nako  ntegura ahahurizwa abantu bashonje ngo bahabwe ibiribwa.

Hagati mu myaka ya za 60 isi ntiyangaragariraga neza. Si nakundaga ibiyobyabwenge cyangwa abantu banduye bafite imyitwarire nk’iy’ingurube. Kandi, nangaga inzaduka zisibanganya indanga gaciro zakorerwaga muri Hollywood, i Sunset Strip, no mu isi.  Ku bwanjye si nari umwere. Sinitaga rwose ku byaha abantu bakoraga, mu gihe cyose babaga batabishyize mu ruhame imbere y’imiryango ifite abana bato. Kuri jye isi yari yararangiye, yarapfuye, yumiranye, itakiri iyo kwihanganirwa, nta heza hazaza igifite.9 Mbese nta kintu na kimwe kigifite agaciro  habe na mba. Nizera ko n’abandi bantu ku isi bari babizi nkanjye, kandi bafataga  ibiyobyabwenge kugira ngo bahunge ukuri kwa byo. Insengero zari indyarya; kandi buri  muntu wese yasaga nubizi. Isi yose yari yarapfiriye mu byaha no kwica amatego.10 Isi yari ikibaya kinini cyane cy’amagufwa yumye, nk’icyo Ezekiyeli yabonye.11

Nahuye na Yesu mu biro i Beverrly Hills (aha hakaba ari aho abakinnyi benshi bo muri Hollywood batuye) mu buryo butangaje. Nta muntu n’umwe ushobora kumva uburyo nagize ubwoba bwinshi, ariko na none nishimye, ubwo Imana yampamirizaga ko Ibaho Yo n’Umwana  wayo. Nashimishijwe cyane no kwiyumvamo Umwuka  wayo mwiza cyane Wera, nka numva Ijwi  ryayo rifite imbaraga rihuha mu bice byose by’umubiri  wanjye nkaho nabaye akayunguruzo gacibwamo n’amagambo imbere n’inyuma. Ukuhaba kwa Yo byari umugisha kandi biteye ubushyuhe. Umwuka wayo wankozeho n’imbaraga nyinshi nk’ufashweho n’ikiganza cy’Imana. Maze Ijambo Rye rirambwira ngo “Haguruka uhagarare ku maguru  yawe maze ubwire abantu muri  iki cyumba ibyerekeye Umwami Yesu, kandi ko Azagaruka kuri iyi si na none, bitabaye ibyo no gupfa bazapfa” Igihe umwuka We waje mu biro ukankoraho, nahawe kumenya ubuhanga Bwe butangaje ariko butavuga.12 Yari  akaremangingo gato n’akisumbuyeho kose gashoboka kagize ibiriho byose. Yari umwuka. Yari azi ibyambayeho byose mu gihe cyahise n’ikizaza.13 Nari mfite isoni nyinshi cyane kuko nari nzi ko Azi ibyo nakoze byose. Hanyuma Yanyeretse ko Ijuru n’Ikuzimu bibaho ntashiti. Narinzi aho nagombaga kujya iyo ntumva ibyo Yambwiraga… kandi ntiharikuba mu Ijuru.

Nubwo byari binteye ubwoba,14 ariko na none byari byiza cyane kumenya ko Imana yari ukuri kandi ibaho ko n’ ibyo byose abahanuzi n’intumwa bayivuzeho ari byo koko. Ntiyigeze Ihinduka kuva ku munsi yaremyeho Ijuru, isi, n’ibibirimo byose.15 Nahise menya ko ngomba guhora Nyitinya, Nyitangarira, Nyubaha, Nyikunda na Nayikorera. Nari nzi ko byari birenze kure kwifuza kubaho, ntotezwa, nkaba  nanapfa ku bwa Yo, kandi nkabikora nishimye, nuzuye  ibyishimo.16

Nyuma y’uko Imana inkuye muri ibyo biro, natangiye kuyibaza nti “Urashaka ko nkora iki? Nzakora icyo uzavuga cyose.” Sinabonye igisubizo, bityo nibwiye ko Yifuza ko najya mu rusengero. Nibwiye ko urunini cyane kurusha izindi ari rwo rwiza; bityo nagiye aho, kandi  sinayibonye yo. Hanyuma  yaho, nagiye muzindi nsengero, ariko naho siho Yari iri. Hanyuma nasomye ibitabo bifite igifuniko cy’amafoto y’abagabo basa n’abahanga, bifitemo ubumana, bafite ubwanwa burebure, kandi bambaye imyambaro y’abanyamadini, ariko narinzi ko ibyo bitabo bitari byo kuko bavugaga ko Imana itari iyo gutinywa,17 ko Imana idatera abantu ubwoba, kandi ko ushobora gukora ibyaha ntujye Ikuzimu.18  Ntabwo nari ntewe impungenge no kubona Imana isa ityo, nari nshishikajwe no kubona Imana yari yanteye ubwoba,19  Imana yari yanyeretse Ijuru n’Ikuzimu, Ikantera gukora icyo umuntu uwo ari we wese atashoboraga kuntera gukora.

Sinari narigeze ntekereza ko ukuri gushobora kuboneka muri Bibiliya kuko hari nyinshi cyane iruhande  rwanjye. Si niyumvishaga ukuntu ikintu abantu bose muri rusange birukira gishobora kuba icy’ubuhanga, kuko nemeraga ko abantu muri rusange ari abaswa. Amaherezo, natangiye gusoma Bibiliya, ni uko mbona umugambi w’agakiza muri yo n’amabwiriza aganisha k’ubugingo buhoraho atubwira uko bakura muri Kristo no guhinduka ku bw’umwuka ukaba uzana abantu Kuri kristo.20

Ubwo natangiraga gusoma Bibiliya bwa mbere, numvise imbaraga z’Imana  zinkoraho nk’izo nari  numvishe mu biro i Beverly Hills. Maze Imana ingaragariza  ukundi kwerekwa kw’Ijuru n’Ikuzimu.21 Ntakira Imana, “Mwami, winyohereza Ikuzimu!” Hanyuma mbona Ijuru nuko niyumvamo amahoro y’Ijuru.22 Nubwo mu buryo bw’umwuka nari impumyi, nambaye ubusa, kandi ndi muto cyane, nabwiye Imana ko nakwifuza kuguma ndi impumyi, nambaye ubusa, kandi ndi ubusa niba narashoboraga kuguma kwiyumvamo aya mahoro y’ijuru iteka. Nongeye kubona ikuzimu indi nshuro imwe maze ntakira Imana nyisaba imbabazi n’impuhwe. Hanyuma imbaraga za Se, Umwana, n’Umwuka Wera byinjira umubiri  wanjye upfa.23 Ku bwo kwizera  kwanjye Yesu n’amaraso Ye Yatanze ku  bwanjye, no ku bwo kwizera Ijambo ry’Imana numvise kandi nkumvira,24 Numvise ibyaha byose naba narigeze gukora bivanywe  mu bugingo  bwanjye.25 Numvise nejejwe kandi nera.26  Ikintu gitangaje cyari cyambayeho, kandi cyari cyankorewe, gikozwe na Kristo Yesu, “Uwera wenyine wa Isiraheli.”27 Nari nishimiye cyane kuvanywa mu byaha no kugira izi mbaraga nshya zindinda gukora ibyaha ku rwego nifuzaga kubwira isi yose kugira ngo  nabo bamumenye maze bagire ubugingo buhoraho.

Ndetse na nyuma yo kuba mu itorero ku bwa Kristo guhera 1964, numva umusokoro wo mu mwuka usukwa umanurwa uva mu ijuru ushyirwa muri aya magufwa yumye nanone cyane, buri gihe cyose nsoma Bibiliya. Ijambo ry’Imana ryazengurutse aya yahoze ari amagufwa yumye, riyafubika umubiri n’igikoba cy’ingabo y’Umwuka Wera. Buri Jambo ry’Imana ryanteye Kristo mu mutima wanjye. Ndacyumva buri Jambo ry’Imana rimpumekeramo Umwuka Wera mu bugingo, bikampa imbaraga zo guhagarara nkazimya imyambi igurumana Satani  yanteye muri iyo myaka. Buri munsi menya byuzuye kurushaho ko “turenze abatsinze” muri Kristo Yesu,28 kandi ko “muri We twuzuye.”29  na none nzi  uburyo ari iby’agaciro gakomeye gukurikiza Ijambo ryose rya Yesu, We Wavuze, mbere gato yo kuzamuka mu Ijuru Kwe mu bicu, ati “Mujye  ku isi yose, maze mwigishe Ijambo ry’Imana ku biremwa byose.”30 (Kwigisha ijambo ry’Imana amagufwa yose yumye, abo bapfuye mu buryo bw’umwuka kugira ngo babashe “kumva Ijambo ry’Uwiteka Imana.”31)

“Uzizera akabatizwa azakizwa; ariko utizera azacibwaho iteka.”32 Niba umeze  nkanjye ukaba udashaka gucibwaho iteka, ahubwo ugakizwa, bwira Imana iri sengesho:

Prayer

Mwami  wanjye kandi Mana yanjye, girira imbabazi ubugingo  bwanjye, jye munyabyaha.1 Nizera ko YESU KRISTO ari Umwana w’Imana nzima.2 Nemera ko Yapfiriye ku musaraba kandi akamena amaraso ye y’agaciro gakomeye kugira ngo ngirirwe imbabazi z’ibyaha  byanjye byose.3 Nemera ko Imana yazuye YESU mu bapfuye ku bw’imbaraga z’UMWUKA WERA,4 kandi Akaba yicaye iburyo bw’Imana ubu muri aka kanya akaba arikumva ukwicuza  kwanjye n’iri sengesho.5 Nkinguye umuryango w`umutima wanjye, kandi ndagutumiye mu mutima  wanjye, MWAMI YESU.6 Oza ibyaha byanjye byose binuka mu maraso y’agaciro gakomeye wamenye ku musaraba i Kaluvariyo mu cyimbo cyanjye.7 Ntuzanyirukana, MWAMI YESU; Urambabarira ibyaha byanjye urokore ubugingo  bwanjye. Ndabizi kuko IJAMBO RYAWE, Bibiliya irabivuga.8 IJAMBO RYAWE rivuga ko ntawe Uzasubiza inyuma, nanjye ndimo.9 Bityo, nziko wanyumvishe, kandi nzi ko Wansubije, kandi nzi ko narokowe.10 Kandi ndagushimiye, MWAMI YESU, ko warokoye ubugingo bwanjye, kubw’ibyo nzerekana amashimwe yanjye nkora nk’uko Utegeka kandi nzibukira kongera gukora ibyaha ukundi.11

Nyuma y’agakiza, YESU atubwira kubatizwa, tukibizwa wese mu mazi, mu izina rya Data, n’iry’Umwana, n’UMWUKA WERA.12 Tukigana ubushishozi Bibiliya yera, tukanakora ibyo ivuga.13

Umwami ashaka ko ubwira abandi iby’ugukizwa kwawe. Ushobora kuba ukwirakwiza inyigisho z’ijambo ry’Imana rya Pasitoro Tony Alamo. Tuzakoherereza inyigisho ku buntu. Duhamagare cyangwa utwandikire kuri aderesi emeyiri ku bindi bisobanuro. Sangiza ubu butumwa abandi.

KRISTO n’ IMANA DATA  ubu baba muri wowe binyuze mu mwuka wera. Hari uburyo ushobora kwakira  kamere yuzuye ntagatifu y IMANA muri wowe. Uko kamere ntagatifu y’IMANA  irushaho kuba muri wowe, niko uzajya urushaho guhagarara ukarwanya ibishuko byanjyanye miliyoni nyinshi z’abakristo kure y’ agakiza. Sengerea umubatizo mu MWUKA WERA. Ku mabwiriza yuko bakira umubatizo mu MWUKA WERA no kwakira birushijeho kamere y` Imana, wasaba inyandiko zacu cyangwa ugahamagara. Kuko umuntu utejejwe atazabona IMANA (Abaheburayo 12:14). 

Niba ushaka ko isi ikizwa, nk’uko YESU abitegeka, mwikwima Imana umugabane wa kimwe mu icumi cyangwa amaturo. IMANA iravuga ngo “Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti Twakwimye iki? Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo, muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose [isi yose] uko mungana mwanyimye ibyanjye. Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mu bishyire mu bubiko, inzu YANJYE [ubugingo bwarokowe] ibemo ibyo kurya [ibiryo by’umwuka]. Ngaho nimubingeragereshe, niko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomerera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza. Nzahana indyanyi nyibahora, ntizarimbura imyaka yo ku butaka bwanyu, kandi n’umuzabibu wanyu ntuzaragarika imbuto mu murima igihe cyawo kitaragera. Niko Uwiteka Nyiringabo avuga. Kandi amahanga yose azabita abanyamahirwe, kuko muzaba igihugu kinezeza. Niko Uwiteka Nyiringabo avuga” (Malaki 3:8-12).


Kinyarwanda Alamo Literature

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa inyigisho ku zindi ngingo waba wifuza tugane.

Tony Alamo, World Pastor
Tony Alamo Christian Ministries Worldwide
P. O. Box 2948
Hollywood, CA 90078

Amasengesho akorwa amasaha makumyabiri n’ane n’umurongo ufunguye umunsi wose kubifuza ibindi bisobanuro: (661) 252-5686
Fax (661) 252-4362

Itorero rya Tony Alamo ku isi yose ritanga ahantu ho kuba ufite ibikenewe byose mu buzima ku  bantu bose bari muri Leta Zunze Ubumwe za  Amerika bifuza mu by’ukuri gukorera Umwami n’umutima wa bo wose, ubugingo,intekerezo n’imbaraga  byabo.

Amateraniro aba buri mugoroba saa 8 z’umugoroba. Ku cyumweru ni 3 z’umugoroba & 8 z’umugoroba, ku rusengero rwa Los Angeles.13136 Sierra Hwy., Santa Clarita, CA 91390, +1(661) 251-9424.

Ni Ubuntu mu kujya cyangwa kuva mu materaniro bitangirwa mu mfuruka za Hollywood Blvd. & Highland Ave.,Hollywood,CA, buri munsi saa 6:30 z’umugoroba, ku cyumweru saa 1:30 z’umugoroba &6:30 z’umugoroba.

Buri kuwa Kabiri saa 8 za nimugoroba mu mujyi wa New York no mu bindi bice mu masaha ya ni mugoroba tugira amateraniro, hamagara kuri +1(908) 937-5723 uhabwe ibisobanuro birambuye. NYUMA YA BURI TERANIRO DUSANGIRA IFUNGURO.

Mapemphero amachitika mu Mzinda wa New York Lachiwiri lili lonse nthawi ya 8 Koloko usiku ndi madera ena usiku okhaokha. Chonde imbani foni kuti mumve zambiri: +1 (908) 937-5723. ZAKUDYA ZIMAGAWIDWA PA MAPETO PA MAPEMPHERO ALI WONSE

Saba Igitabo cya Pasitoro Toni Alamo kitwa Mesiya, kikwereka CHRISTO. Uhereye mu Isezerano rya Kera byahishuwe mu buhanuzi bugera kuri 333.

Ba umukozi mu murima isarurirwamo ubugingo, bikore ukwirakwiza inyigisho za Pasitori Tony Alamo.

Inyandiko zacu zose n’ubutumwa bw’amajwi bitangirwa Ubuntu, harimo no kubyohereza mu bwato. Niba hari uhirahiye ashaka kuzikwishyuza, duhamagare kuri +1(661) 252-5686 (ihamagarwa ku buntu).

IYI NYANDIKO IFITE UMUGAMBI W’UKURI W’AGAKIZA (IBYAK 4:12). WIYIJUGUNYA, YIHE UNDI MUNTU.

Ku bari mu bindi bihugu, turabashishikariza gushyira iyi nyandiko mu rurimi  rwanyu. Igihe mwongeye kuzisohora, ntimukibagirwe gushyiraho ibijyanye n’iby’ umutungo bwite mu by’ubwenge kandi mu kazandikisha:

© kopirayiti Ugushyingo 1995, 2012, 2013, 2014, 2015   All rights reserved World Pastor Tony Alamo   ® kwandikishwa Ugushyingo 1995, 2012, 2013, 2014, 2015


footnotes:

1. Ezek 36:1, 4 return

2. Ezek 37:3, bib Abah return

3. Ezek 37:4-5, aram bib. return

4. Ezek 37:11 return

5. Itang 17:4-16, 22:18, 26:4, 46:3, 48:19, 49:10, Kuva 19:6, 32:10, Zab 22:27, Yes 2:2, Yoh 11:51-52, Ibyak 10:34-35, Fes 1:10, Heb 8:8-12, 1 Pet 2:9-10, Ibyah 5:9, 14:6 n’ibindi byinshi return

6. Yoh 15:1, Rom 11:17, 19, 23, 24, Ibyah 7:4 return

7. 1 Pet 2:9 return

8. Rom. 15:12, 1 Kor. 15:15, 16, Kolo. 2:12, 3:1, 1 Tes. 4:16, Ibyah 20:5-6 return

9. Mat 13:39, Umutwe wa 24, 1 Kor 15:24, Heb 9:26, 1 Pet 4:7 return

10. Fes 2:1, 5, Col 2:13 return

11. Ezek 37:1 return

12. Kub 24:16, 1 Sam 2:3, Yobu 21:22, Zab 32:8, Imig 2:6, 3:20, 9:10, Luka 1:77, Rom 11:33, 1 Kor 1:25, 2:16, 3:19, 2 Kor 4:6 return

13. Zab 44:21, 94:11, Yes 46:9-10, 1 Kor 3:20, 1 Yoh 3:20, Ibyah 21:6, 22:13 return

14. Itang 35:5, Abal 26:16, Yobu 31:23, Yer 32:21, Ezek 32:32, 2 Kor 5:11 return

15. Itang 1:1, Mal 3:6, Ibyak 4:24, 2 Kor 5:11, Heb 13:8 return

16. Zab 5:11, 35:19, Yes 51:11, 61:10, Yoh 16:33, Ibyak 2:28, 20:24, Rom 12:8, 15:13, 2 Kor 8:12 return

17. Itang 22:12, Zab 112:1, Imig 13:13, 14:16, 28:14, 31:30, Umubw 7:18 return

18. Imig 8:36, Ezek 18:2, 4, Ibyah 19:20, 20:10, 14, 15, 21:8 return

19. Itang 2:17, 6:7, 9, 13, Kuva 20:5, 32:33, 34:7, Ezek 3:18, 18:20, Mat 8:12, 22:13, Mar 16:16, Ibyah 2:5, 16, 22-23, 3:3, 20:15 return

20. Yoh 4:35-36, 15:5, 8, 15-16, Ibyah 14:18 return

21. Yes 5:14, 14:9, Luka 16:22-31, Ibyak 7:55-56, Ibyah 4:1-11, 14:10-11, 15:1-4, 20:10, 21:2-5, 10-27, 22:1-5 return

22. Rom 5:1, Fes 2:14, Fili 4:7, Col 3:15, 1 Tes 5:23, 2 Tes 3:16 return

23. Abar 26:11-12, Yoh 14:16, 2 Kor 6:16, 1 Pet 2:5, 1 Yoh 3:24 return

24. Hab 2:4, Mat 17:20, Luka 7:50, Ibyak 20:21, 26:18, Rom 1:17, 3:28, 5:2, 10:17, 11:20, Gal 2:16, 3:11, Fes 2:8, 3:17, Heb 10:38 return

25. Mar 14:24, Yoh 6:53, Ibyak 20:28, Rom 3:25, 5:9, Fes 1:7, 2:13, Kor 1:14, 20, Heb 9:12, 14, 22, 1 Pet 1:18-19, Ibyah 1:5, 5:9 return

26. Heb 10:19-22, 1 Yoh 1:7, Ibyah 1:5, 7:14 return

27. Zab 89:18, Ibyak 3:13-14 return

28. Rom 8:37, 1 Yoh 4:3-4 return

29. Kol 2:10 return

30. Mar 16:15, Luka 14:23 return

31. 2 Abami 20:16, Yes 1:10, Yer 2:4, Ezek 37:4 return

32. Mar 16:16, 2 Tes 2:12 return


Prayer footnotes:

1. Zab 51:5, Rom 3:10-12, 23   return

2. Mat 26:63-64, 27:54, Luka 1:30-33, Yoh 9:35-37, Rom 1:3-4     return

3. Ibyak 4:12, 20:28, Rom 3:25, 1 Yoh 1:7, Ibyah 5:9      return

4. Zab 16:9-10, Mat 28:5-7, Mar 16:9, 12, 14, Yoh 2:19, 21, 10:17-18, 11:25, Ibyak 2:24, 3:15, Rom 8:11, 1 Kor 15:3-7      return

5. Luka 22:69, Mach. 2:25-36, Aheb. 10:12-13   return

6. 1 Kor 3:16, Ibyah 3:20    return

7. Fes 2:13-22, Heb 9:22, 13:12, 20-21, 1 Yoh 1:7, Ibyah 1:5, 7:14     return

8. Mat 26:28, Ibyak 2:21, 4:12, Fes 1:7, Kolo 1:14    return

9. Mat 21:22, Yoh 6:35, 37-40, Rom 10:13   return

10. Heb 11:6   return

11. Yoh 5:14, 8:11, Rom 6:4, 1 Kor 15:10, Ibyah 7:14, 22:14   return

12. Mat 28:18-20, Yoh 3:5, Ibyak 2:38, 19:3-5  return

13. Guteg 4:29, 13:4, 26:16, Yos 1:8, 22:5, 2 Tim 2:15, 3:14-17, Yak 1:22-25, Ibyah 3:18 return